Rwanda Nziza - Pink Martini, The von Trapps

Rwanda Nziza - Pink Martini, The von Trapps

Год
2014
Язык
`스와힐리어`
Длительность
202340

아래는 노래 가사입니다. Rwanda Nziza , 아티스트 - Pink Martini, The von Trapps 번역 포함

노래 가사 " Rwanda Nziza "

번역이 포함된 원본 텍스트

Rwanda Nziza

Pink Martini, The von Trapps

Rwanda nziza Gihugu cyacu

Wuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga

Ngobyi iduhetse gahorane ishya

Reka tukurate tukuvuge ibigwi

Wowe utubumbiye hamwe twese

Abanyarwanda uko watubyaye

Berwa, sugira, singizwa iteka

Horana Imana, murage mwiza

Ibyo tugukesha ntibishyikirwa

Umuco dusangiye uraturanga

Ururimi rwacu rukaduhuza

Ubwenge, umutima, amaboko yacu

Nibigukungahaze bikwiye

Nuko utere imbere ubutitsa

Abakurambere b’intwari

Bitanze batizigama

Baraguhanga uvamo ubukombe

Utsinda ubukoroni na mpatisbihugu

Byayogoje Afurika yose

None uraganje mu bwigenge

Tubukomeyeho uko turi twese

Komeza imihigo Rwanda dukunda

Duhagurukiye kukwitangira

Ngo amahoro asabe mu bagutuye

Wishyire wizane muri byose

Urangwe n’ishyaka, utere imbere

Uhamye umubano n’amahanga yose

Maze ijabo ryawe riguhe ijambo

200만 개 이상의 가사

다양한 언어로 된 노래

번역

모든 언어로 고품질 번역

빠른 검색

몇 초 만에 원하는 텍스트를 찾으세요